Muri Video yashyizwe hanze na CNN igaragaza Donald Trump ari i ruhande rw’umwe mu bakobwa bambarira ubusa ikinyamakuru cya Playboy amureba mu maso maze akamubwira ngo ” yifitiye ibisabwa kugira ajye mu kinyamakuru ” nyuma agafata camera akamufotora ,iyi video yafashwe mu mwaka w’1994 ubwo ikinyamakuru Playboy kizihizaga isabukuru y’imyaka 40 kimaze gishinzwe.

Iyi yari ibaye video ya kabiri y’urukozasoni Trump agaragayemo,hari indi CNN yashyize hanze yafashwe mu mwaka wa 2001,igaragaza n’ubundi Donald Trumo uhanganira kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari inyuma y’ahaberaga ibirori byo kurimba  bya Playboy Magazine ndetse akikijwe n’abakobwa babiri bo muri Playboy harimo na Melania Trump waje kumubera umugore.