Kuri uyu wa 21 Gicurasi nibwo Rugamba Anita umenyerewe cyane ku izina rya Dj Rugamba yizihije isabukuru ye y’amavuko. Ni umunsi udasanzwe Dj Rugamba yafashijweml n’inshuti ze za hafi zikamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko zikoresheje imbuga nkoranyambaga zihuriyeho nawe.
Dj Julzz, umukunzi wa Dj Rugamba, abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ya Dj Rugamba maze ayiherekesha amagambo agira ati « birthday blessings my love ❤️❤️ @dj_rugamba», yunzemo ashyira hanze indi foto igaragaza Dj Rugamba arimo guseka maze ayiherekesha amagambo agira ati « May you keep that smile for many more years ».