in

Ubukwe bwa Fofo wo muri Papa Sava burapfuye||yamwambitse impeta afite undi mugore

Niwemubyeyi Noella wamamaye muri Filime y’uruhererekane ya Papa Sava yitwa Fofo biravugwa ko ubukwe bwe butakibaye .Uyu mukobwa wari umaze igihe ari mu munyenga w’urukundo n’umusore wo muri Tanzaniya witwa Paterne wanamwambitse impeta biravugwa yamubeshyaga kuko ngo atari umusore ahubwo afite umugore.

Amakuru yatangajwe na Gasaro TV kuri Youtube agaragaza bimwe mu bimenyetso ,birimo ubutumwa aba bombi bagiye bandikirana kuri whatsapp ,byiganjemo amacenga menshi aho bigaragara ko batabwiznyaga ukuri.Andi makuru avuga ko nyuma yo kumenya ko uyu musore wo mu gihugu cyan Tanzaniya afite undi mugore ,Fofo ashobora kuba iby’urukundo rwaba yaratangiye kubigendamo gake ku buryo ataherukaga kubikomozaho.Mu makuru uyu mkinnyi wa filime yaherukaga gutangaza yavugaga ko ubukwe bwabo buzaba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka,aho yishangiraga ko ari cyo gihe kizamubera cyiza mu buzima kandi ategereje n’amatsiko menshi.

Gusa nihagira andi makuru yisumbuye tumenya kuri uyu mukunzi wa FOFO n’urukundo rwabo tuzayabagezaho…

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo abakoresha Twitter bakoreye Israel Mbonyi ntabwo bisanzwe

Dj Julzz yagize icyo abwira umukunzi we, Dj Rugamba