in

Biratangaje: Byagaragaye ko umugabo uriwe n’igitagangurirwa amarana ubushake bwo gutera akabariro amasaha ane

Abantu benshi iyo basanze igitagangurirwa mu inzu bihutira kugikuramo. Gusa byaje kugaragara ko abagabo bafite ikibazo mu bijyanye no gutera akabariro bakaba bakeneye kumara igihe kinini bafite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bagomba kuba bafite igitagangurirwa hafi y’uburiri bwabo.

Kuberiki? Abashakashatsi bavumbuye ko igitagangurirwa cyo muri Brazil gishobora gutuma umugabo agira ubushake bwo gutera akabariro bikamara amasaha menshi.

Iki gitagangurirwa cyizwi nka “Wandering spider” cg se “Banana spider” ni kimwe mu bitagangurirwa bigira ubumara kurusha ibindi byose ku isi.

Iki gitagangurirwa iyo kikurumye rimwe gusa bikugiraho ingaruka nyinshi harimo no kumara amasaha arenga ane ushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubu bushakashatsi bwagaragajwe mu nama ya American Phycological Society (APS) iba buri mwaka.

Iyo urumwe n’iki gitagangurirwa ubumara bwacyo butuma umuvuduko w’amaraso mu mubiri w’iyongera. Uretse kuba bituma umugabo ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, ubu bumara butera n’uburibwe bwinshi mu mubiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imisarane yafunzwe kugira ngo abanyeshuri bige neza

Live Match : Reg BBC vs Patriots BBC #RBL