Social Mula avuga ko bakigera aho DJ Brianne yari agiye gucumbika, yibwe agakapu karimo amasaha atatu harimo n’igura 1200$, n’imikufi ihenze yari yitwaje.
Akomeza agira ati “Nahise mpaburira agakapu karimo imikufi yanjye, amasaha atatu, imibavu itatu, impeta enye, n’ibindi. Ibi twarabishakishje turaheba.”
“Yambwiye ko ibyo kwibwa nareka kubyitaho, gusa ndabizi neza ko ntawundi muntu twari kumwe uretse we n’uwatwakiriye, kandi we ntiyari kunyiba. DJ Brianne namfashe kubona ibintu byanjye.”
Dj Briane kuri iki kibazo we avuga ko ibi azabivugaho ari uko afite umwanya,, gusa avuga ko atigeze abuza Social Mula kujya kuri Polisi ngo akurikirane ibyo yibwe.
Ati “Mbere yabanje kuvuga ko harimo n’ibyangombwa bye, nyuma avuga ko abifite mu mufuka kuko yari yabikuyemo mbere, mbese sinzi, nareke kumparabika, ashakishe neza ibintu bye.”
Hari amakuru avuga ko ibi nibikomeza DJ Brianne ashobora kwiyambaza inzego zibishinzwe, kuko ibi abifata nko guharabika izina ry’undi.
Uyu munyaziki ntiyiyumvisha ukuntu Social Mula ari we wibwe gusa kandi urugo barimo rwari rurimo ibintu byinshi bihenze kuruta ibyo bo ubwabo bari bitwaje.