Iki gihe akigera mu Rwanda, DJ Brianne yatangaje amagambo akomeye yikoma abamutumiye, abashinja gushaka kumwicisha imbeho yo mu Budage no kumuta ku muhanda wo mu gihugu atazi.
Ati “Njye nari maze ukwezi mu Bubiligi nkora buri mpera z’icyumweru barananiwe kubahiriza ibyo twumvikanye. Social Mula aranyegera ambwira ko twajya gukora iki gitaramo banyizeza ko nzishyurwa mbere yo gucuranga.”
Uyu mukobwa wishyuzaga amayero 1000 (arenga gato kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda) yaje kwemera kujyayo ariko yemeranya nabo ko nyuma y’igitaramo bagomba guhita bamusubiza mu Bubiligi kuko tariki 31 Ukuboza 2022 yari afiteyo ibitaramo bibiri.
Nguko uko DJ Brianne ahamya ko yisanze mu Budage mbere y’iminsi itatu ngo igitaramo kibe.
Ahamya ko ubwo yari akigera mu Budage bamwitayeho bamufata neza icyakora ibyo kumwishyura bakagenda babyihunza.
Ati “Mbere yo kuhakorera igitaramo naje kubabwira ko ntari bujye ku rubyiniro ntarabona amafaranga nk’uko twari twabyumvikanye. Icyo gihe bashatse kumpa amayero 500 gusa ndabyanga, baje gusaba Social Mula Amayero 300 mu yo bari bamuhembye baba bampaye 800 ariko twemeranya ko 200 bayampa bukeye.”
DJ Brianne wari ufite akazi mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2022, avuga ko uwo munsi yabuze uko ava mu Budage bimutera ihungabana rikomeye.
Yahise afata icyemezo cyo gushaka inshuti zamufasha kuva mu Budage kuko abamutumiye bari batakimwitaba kuri telefone ngo bamufashe.