in

Disi asigaye amufuhira hafi no kurira! Zunchu yavuze ko yashenguwe umutima no kubona Diamond ari gukora ibiteye isoni mu ruhame

Umuhanzikazi w’umunya-Tanzania Zuchu wavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz yerura avuga ko yarakajwe bikomeye no kuba uyu mugabo yarasomanye n’inkumi yitwa Fantana yo muri Ghana.

Diamond Platnumz aheruka kugaragara asomana na Fantana mu gice cya kabiri cya “Young African and Famous”, filime ivuga ku buzima bw’ibyamamare bitandukanye muri Afurika. Diamond Platnumz ibi bikimara kuba yahise anatangaza ko kuva basomana, aribwo bwa mbere yasomanye bya nyabyo.

Uyu mukobwa uterura ngo avuge Diamond nk’umunzi we ahubwo akamwita “Inshuti” ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru bya Wasafi yavuze ko iyo nshuti ye yarenze imipaka ubwo yasomanaga na Fantana.

Zuchu yagize ati: “Byarabaye nararakaye cyane. Inshuti yange yarenze imipaka, biriya si ibintu dukorera kuri televiziyo.” Uyu mukobwa yavuze ko akimara kumena bimwe mu bintu byo mu nzu ya Diamond yaramaze kumena, yahise afata amashusho yabyo maze arayamwoherereza.

Ndetse ko Diamond akimara kuyabona yamuhamagaye inshuro zitari nkeya ndetse birangira nta telefone n’imwe yitabye. Ati: “Yarampamagaye, ariko sinigeze nitaba telefone n’imwe. Numvaga kuri nge byarangiye. Gusa bwa nyuma naje kumwitaba. Mu byukuri sinzi impamvu mworohera.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya yo muri Ukraine

Videwo y’umunsi! Amashusho Zari The Boss Lady ari kubyinishwa n’umukunzi we indirimbo ya Davis D ari nako anywera umuvinyo mu nkongoro ya DEDE yihariye imbuga zose