in

Didier Deschamps yagororewe nyuma yo gufasha u Bufaransa kwitwara neza mu gikombe cy’isi

Umufaransa Didier Deschamps utoza Ubufaransa yongerewe amasezerano y’imyaka itatu n’igice nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kugeza igikombe cy’Isi cya 2026 kirangiye.
Ubwo imikino y’igikombe cy’isi cya 2022 yarirangiye haje amakuru yavugagako Deschamps atazongererwa amasezerano yo kugumya atoza Ubufaransa ahubwo iyi kipe igahabwa undi mutoza benshi bakekagako azaba Zinedine Zidane.


Ku gicamunsi cy’uyu munsi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru nibwo ryemeje ku mugaragaro ko ryongereye amasezerano y’imyaka itatu n’igice Didier Deschamps ndetse n’ikipe ye imufasha mu butoza.
Didier Deschamps azatoza Ubufaransa imikino ya Euro izabera mu Bufaransa ndetse n’imikino y’igikombe cy’isi ya 2026 izabera muri USA, Canada na Mexico.
Didier Deschamps watwaye igikombe cy’isi cya 2018

Didier Deschamps yahawe akazi ko gutoza Ubufaransa kuva muri 2012 , Deschamps yatwaranye n’Ubufaransa igikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya , Ubufaransa bwageze ku mukino wa ñyuma w’igikombe cy’isi cya 2022 batsindwa na Argentina, ku ngoma ya Didier Deschamps u Bufaransa Kandi bwageze ku mukino wa ñyuma wa Euro muri 2016 butsindwa na Portugal ndetse u Bufaransa butwara igikombe cya Eufa Nations League muri 2021 butsinze u Butariyani.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Inka zo kwa Pendo ni uko zabira se?” Abana ba Anita Pendo bakomeje guca impaka nyuma yo kugaragara bari kwabira nk’inka ndetse babyina nk’intore(videwo)

Umunyamakuru Kazungu Clever yagiriye inama Rayon Sports yo kwirukana Haringingo Francis, anahishura umutoza w’Umunyarwanda ukwiye kumusimbura