in

Diamond platnumz yavuze impamvu atari yakora ubukwe ndetse ahishura n’igihe azabukorera

Diamond platnumz ukunzwe cyane muri Afurika yavuze impamvu ituma atajya yumva yashaka umugore, bagakorana ubukwe ubundi bakabana nk’umugabo n’umugore.

Diamond Platnumz yavuze ko gushaka umugore bisubiza umuhanzi inyuma kandi we akaba adashaka gusubira inyuma.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na DW Africa, aho yavuze impamvu kugeza ubu nta mukunzi afite ndetse adafata umwanzuro wo gushaka.

Mu gisubizo cy’ibyo bibazo, yasubije avuga ko bishingiye ku kuba yifuza gukora umuziki mwiza.

Yagize ati:”Ndakifuza kubaha imiziki, gukomeza rwose kubaha umuziki kandi mwiza.”

Diamond Platnumz yakomeje avuga ko gushaka umugore kuri we asanga byangiza umuhanzi agendeye kubyo yaboneye ku bandi.

Ati:”Ibyo mvuga ni ibyo naboneye ku nshuti zanjye nyinshi, niyo mpamvu niyumvamo ko nkwiye kubaha umuziki, umunsi nzaba ngiye guhagarika umuziki nzashaka.”

Dimanond Platnumz ni umuhanzi w’imyaka 32, akaba afite abana 4 bazwi, barimo babiri yabyaranye na Zari Hassan, umwe yabyaranye na Tanasha Donna n’undi yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo abafana ba Juno Kizigenza bamubwiye ubwo bamubonaga muri gym arimo guterura ibyuma

« Uri cyiza, ibitesi ndabona wabitaye hanze…. » – Ibyavuzwe n’abafana ba Dj Brianne ubwo bamubonaga yambaye Bikini