in

Diamond Platnumz yateye umugongo ikipe ya Simba Sc yari yarihebeye ajya muri Yanga African isanzwe ifanwa na Harmonize

Icyamamare muri muzika ya Tanzania Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz yateye umugongo ikipe yari yarihebeye ya Simba Sc ajya muri mukeba w’ibihe byose Yanga Africans Sc.

Nyuma y’imyaka myinshi Diamond Platnumz, agaragaza ko yihebeye ikipe y’umupira w’amaguru ya Simba Sc ihora ihanganye na Yanga African Sc isanzwe ifanwa n’umuhanzi Harmonize badacana uwaka, yaje kwisubiraho atera umugongo Simba Sc ajya inyuma y’ikipe ya Yanga African akurikiye yo umuvugizi wayo Haji Manara.

Mu birori by’isabukuru ya Haji Manara nawe wari umuvugizi wa Simba ariko akaza kuyivamo akajya muri Yanga African, ibi birori byabaye tariki 18 Mutarama 2023, nibwo Diamond yahawe umwanya maze nawe agira ati “Ni wowe wanshyizemo ibintu byo gukunda imipira kandi nabwiye abantu banjye ko aho uri, ari naho nanjye ngomba kuba ndi. Rero aho uri niho ndi”.

Diamond Platnumz yari asanzwe ari umufana wa Simba Sc dore ko yifashishwaga mu birori bya Simba Day, agiye mu Yanga African isanzwe ifanwa na mugenzi we bahora bahanganye ariwe Harmonize.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

VIDEO : “N’undi munsi ntukamenyere” Umunyarwandakazi yagaragaye acapagura inshyi umukobwa w’umuzungu muri Amerika amuziza kumumenyera

Nyamagabe: Igitero cy’abagizi ba nabi cyasagariye urugo rw’umuturage kihakorera igikorwa cya kinyamanswa