in

Diamond Platnumz yanabisinyiye:byarangije kwemezwa ko uyu muhanzi azaba ari i Kigali, ese kwinjira bihagaze gute?

Diamond Platnumz aranabisinyiye:byarangije kwemezwa ko kuri 23 uyu muhanzi azaba ari i Kigali, ese kwinjira bimeze bite?

Diamond Platnumz’ yamaze kwemeranya n’abari gutegura igitaramo cye i Kigali cyiswe ‘One People Concert’, kizabera mu nyubako ya BK Arena.

Iki gitaramo cyemejwe nyuma y’uko uyu muhanzi amaze gusinyana amasezerano n’umuyobozi wa East Gold Entertainment, yasinyiwe muri Tanzania ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022.

Rwigema Gédeon uyobora East Gold Entertainment yatumiye Diamond i Kigali, yavuze ko nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize umukono ku masezerano, noneho nta cyasibya igitaramo cyabo.

Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byamaze kujya ahagaragara, aho itike ya make yashyizwe ku 5000 Frw gusa.

Ku bifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro ya VVIP ni 30.000 Frw na 15,000 Frw muri VIP, hasi ahegereye urubyiniro ni 10,000Frw, naho ahasanzwe ni 5000 Frw.

Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira Abanyakigali mu 2019, ubwo yitabiraga isozwa ry’ibitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abahanzi bakomeye batakigaragara mu bitaramo mu Rwanda

VVIP azaba ari ibihumbi 100! Ibiciro byo ku mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC byatangiye guhahamura imitima y’abakunzi ba ruhago