Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasabaga Imana umugisha kugira ngo areke kuba ingaragu agashyingirwa. Mu butumwa yashyize hanze, yagize ati: “Mana, ntabwo nzi ibyo uri kunteganyiriza, ariko ndambiwe kuba ingaragu. Ndakwinginze mpa umugisha unampe ubukwe.”
Aya magambo yahise avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamugaya bamwibutsa ko abo babanye mu gihe cyashize batigeze barambana. Hari n’ababonye ko ari uburyo bwo gushaka kuvugwa cyane, mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye aherutse gusohorana na Zuchu.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Diamond na Zuchu batangaje ko batandukanye mu bwumvikane, ariko bakemeza ko bazakomeza gukorana nk’ibisanzwe.