in

Diamond Platnumz arashinjwa kuryamana n’umuhanzikazi bakorana muri Wasafi.

Umuhanzi Diamond Platnumz aravugwaho inkuru zo kuryamana n’umukobwa ukorera ibihangano bye muri Sitidiyo ye, WCB (Wasafi) witwa Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu.

Aba bombi barakekwaho kuba mu rukundo kuva mu minsi ishize, aho ahantu henshi bagiye babonwa kenshi, bagakekwaho kuba mu rukundo ku buryo bikekwa ko banaryamana.

Aba bombi bagiye bajya mu birori byinshi bari kumwe rimwe na rimwe bafatanye agatoki ku kandi, bigatuma abenshi babyibazaho.

Bamwe mu bafana b’aba bombi bagiye babamagana aya makuru, bakavuga ko n’ubwo Diamond ku ijipo atajya ahusha, kumuhuza na Zuchu kwaba ari ukumusuzugura.

Aya makuru yongeye kugira imbaraga ubwo Diamond yakiraga Zuchu mu rugo rwe ndetse n’uburyo akomeje kumwitaho cyane amuha impano zihenze zirimo imodoka z’agaciro.

Avuga kuri aya makuru, Zuchu yavuze ngo ‘’Diamond ni bosi wanjye, ntabwo yantereta cyane ko mufata nka musaza wanjye’’.

Ntabwo dukundana ahubwo ibiba byose bigaragaza ko ashaka ko ntera intambwe. Zuchu kimwe na mushiki wa Diamond nibo bahanzikazi bakorera muri Wasafi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mukecuru w’imyaka mirongo 52 akomeje kuvugisha benshi kubera imiterere ye(Amafoto)

Nana wo muri Citymaid avuze iby’urukundo akunda umuhungu we na Prophet Sultan (amafoto)