in

Declan Rice ashobora gukuraho agahigo kakozwe na Nicolas Pepe muri 2019 ubwo yerekezaga muri Arsenal

Ikipe ya Arsenal irifuza kandi ihanze amaso Declan ERice wa West Ham muri iyi mpeshyi ,aho uyu mukinnyi w’imyaka 24 , West Ham imwifuzamo miliyoni 100 z’amayero  kugirango abashe kuba yakwerekeza muri Arsenal irikumwifuza.

Declan Rice yagiye yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Manchester United ,Chelsea ,,Manchester City na Liverpool kuva mu myaka mike ishize  ariko ntibikunde .

Icyakora kugeza kuri ubu ikinyamakuru Sports Bible ducyesha iyi nkuru cyo kikaba kivuga ko Arsenal iri kwifuza gutanga miliyoni  80 z’amayero ngo ibe yasinyisha uyu musore ,nubwo West Ham yo  imwifuzamo miliyoni 100 z’amayero.

Arsenal ikaba igomba guhanganira Declan Rice na Chelsea nayo iri kugaragaza kumwifuza , kuburyo uzabasha gutanga agatubutse bikanajyana n’ibyifuzo bya Rice na West Ham ,ariwe wabasha gusinyisha uyu mukinnyi.

Ku rundi ruhande ariko Arsenal ikaba yiteguye gukuraho agahigo kakozwe na Nicolas Pepe mu mwaka wa 2019  ,ubwo yasinyishwaga  kuri miliyoni 72 z’amayero , uyu Declan Rice we akaba yahita asinyishwa kuri miliyoni 80 z’amayero.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Wowe ukunda abakobwa” Dore amagambo ya Harmonize yabwiraga Rayvanny amwiyemeraho

Umunyamakuru Reagan Rugaju yinjiye mu itorero Ibihame by’Imana anahabwa izina ry’intore