in

“Agashegu ndumiwe” Alyne Sano ubutumwa atanga mu ndirimbo bukomeje guteza urunturuntu

Indirimbo abantu be shi bemeza ko ari kimwe mu bikoresho bitanga ubutumwa bwinshi kandi bukagera ku bantu bagiye batandukanye mu gihe gito.

Aha niho abantu bahera bavugako ubutumwa abahanzi bagenda bashyira mu ndirimbo bwagakwiye kuba bufite ikintu ndetse yewe kinini bufasha abantu bari kubwumva, aha niho abantu bahera bagaya indirimbo nyinshi zigiye ziganjemo amagambo aganisha k’ubusambanyi bakunze kwita “Ibishegu”.

Bamwe mu bakurikira umuziki ndetse n’abafana ba Alyne Sano, muri bo hari benshi bagiye bagaragaza uburyo uyu muhanzikazi yagiye akoreshamo amagambo y’ibishegu ariko hari abibanze kuyo aherutse gusohora yiswe “Radiyo”.

Iyi ndirimbo hari abayishinja ko amagambo menshi arimo agenda yamamaza ubusambanyi ndetse ari ibishegu kandi bagahamyako byangiza umuryango nyarwanda nkuko mu minsi yashize abahagarariyw umuco bagiye babitangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Davis D agiye kongera gukorera igitaramo karundura mu gihugu gikomeye I Burayi

Ibyakubaho ugiye urya umuneke umwe ukarenzaho amazi buri gitondo.