in

DASSO yakubise umugabo mugenzi we urushyi amuzanisha amajimbiri

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Nsibo Umurenge wa Nyange, barashinja Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge gukubitira umuturage mu ruhame.

Mutemberezi Jean wo muri uyu Mudugudu wa Nyange, avuga ko DASSO witwa Nsanzimana Jean Damascène yaje gufata mugenzi we bari bari kumwe icyo gihe, maze abaza uyu Dasso icyo agiye kumufungira amusubiza ko yarezwe n’Umubyeyi we ko asesagura umutungo w’urugo.

Mutemberezi avuga ko yongeye kumubaza aho uwo mutungo yasesaguye uri, DASSO amusubiza ko yawuguze Televiziyo(Tèlévision).

At: “Navuze ko nta muntu bafunga bamuziza ko yagurishije ibye akagura Televiziyo, DASSO yahise amfata angusha hasi maze mbyutse ankubita urushyi mu musaya dore uko hameze.”

Mutemberezi avuga ko yumvise azengereye atangira kubyimba kugeza uyu munsi akaba atarakira.

Uyu muturage avuga ko yatekereje gutanga ikirego, ariko agira ubwoba ahubwo ajya kwa muganga bamuha imiti kandi bamwizeza ko azakira ariko bikaba byaranze.

Avuga ko na nimero za Mayor bari bamuhaye ngo amubwire ikibazo yahuye nacyo, yazihamagaye yitabwa n’undi muntu wamuhakaniye ko atari umuyobozi w’Akarere.

Bagenzi be banenga imyitwarire y’uwo Muyobozi wa DASSO, bavuga ko DASSO yamukubise bareba ahubwo bakibaza impamvu yatuma Umuyobozi kuri uru rwego akubitira Umuturage mu ruhame bakakiyoberwa.

Uwamungu Philbert avuga ko Umuyobozi aberaho no kugira inama cyangwa gukosora abo ayoboye.

Ati”Ntabwo twifuza ko ahanwa, azaze asabe abaturage imbabazi mu ruhame.”

Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge wa Nyange Nsanzimana Jean Damascène ahakana ibimuvugwaho, akavuga ko uyu muturage amubeshyera kuko indangagaciro yatojwe zitamwemerera gukubitira Umuturage mu ruhame.

Ati”Inzego z’Ubutabera zirahari, azatange ikirego icyaha nikimpama nzahanwe hakurikijwe amategeko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Niyihaba Thomas avuga ko nta makuru ajyanye n’ikubitirwa mu ruhame ry’uyu muturage afite.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Franc
Franc
1 year ago

Uyu yazize ivuzivuzi.

Kazungu ari he? Mu rukiko, umugabo yashatse gusagarira Kazungu Denis bamumukiza hakiri kare amazi atari yarenga inkombe

Umwana w’imyaka 5 ntazi ikintu umusaza w’imyaka 59 yashyize mu kanyoni ke bigatuma azanamo amashyira