in

Daniel Gaga wamamaye nka Ngenzi muri filime Nyarwanda yinjiye mu rugamba rwo gusabira mugenzi we Samusure uri gutakamba

Daniel Gaga wamamaye nka Ngenzi muri filime nyarwanda agaruka ku kibazo cya mugenzi we Kalisa Erneste wamamaye nka Samusure, yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ni uko abantu baba bumva abakinnyi ba filime ari abantu badasanzwe, bityo iyo umuntu nk’uyu ahuye n’ikibazo usanga bibaye imbogamizi ikomeye kuko abantu ntibabyumva kimwe. Yavuze ko yababajwe cyane n’amagambo mabi yavuzwe na bamwe nyuma y’uko mugenzi we Samusure atakambye asaba ubufasha.

Ngenzi yatangaje ko buri muntu wese aho ava akagera kuri iyi si aba yatanga ubufasha bityo no gufashwa biba bishoboka, yavuze ko bidakwiye guseka umuntu waba uri gusaba ubufasha kuko nta yandi mahitamo aba afite ahubwo baba bakwiye ku mwumva bakamuba hafi, ndetse yongeye kwibutsa abantu bashaka guseka samusure ko bamufasha bakazamuseka nyuma.

Yagize ati” niba uvuga ngo waramukunze koko ukaba uvuga ngo ufite umutima wa kimuntu, mufashe wenda nyuma uziherere umuseke ariko wagaragaje ko ufite n’uwo mutima wo gufasha”.

Inkuru za Samusure zimaze iminsi zivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko yananiwe kwishyura amadeni yari yarafashe bityo ahagungira muri Mozambique.

Ngenzi yavuze ko kuba Samusure yarasabye ubufasha abantu bakabifana nabi ari benshi, ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko abakinnyi ba filime bagifatwa mu buryo badakwiye gufatwamo. Yavuze ko ubuzima bw’abakinnyi ba filime bumeze nkubw’abandi bantu bose bityo gusaba ubufasha ntibivuze ko igikuba cyacitse ahubwo buri mukunzi we cyangwa se undi ufite ubushake bwo gufasha yagira icyo abikoraho.

Samusure yatangaje ko kugira ngo amadeni ye arangire kugeza ubu habura 2,501,690 Frw. Uyu munyabigwi muri sinema yabajijwe niba ibi Atari ikimenyetso cyerekana ko muri sinema nyarwanda, maze abihakanira kure. Ngenzi avuga ko kuva yakwinjira muri uyu mwuga nta kindi kintu arakora kandi yanyuzwe n’inyungu ziva muri aka kazi ke ka buri munsi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yahigitse Meddy nyuma yo kumusanga muri Leta Zunze Ubumwe z’America

Seka Fred yeguye ku nshingano ze mu ikipe y’i Nyarugenge nyuma yo kubona ubukene buri kunuma