in

Perezida wa Argentina yatunguye abantu ubwo yagendaga mu ndege ya Messi.

Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez yatunguye abantu nyuma yo gukora urugendo mu ndege yakodesheje na kizigenza wa Barcelona, Lionel Messi.

Indege ya Messi

Nkuko Marca yabitangaje ,ngo Perezida wa Argentine yatumiwe na mugenzi we wo muri Mexico, Andres Manuel Lopez Obrador, kugira ngo yifatanye na we kwizihiza isabukuru y’imyaka 200 Mexico imaze ibonye ubwigenge.

Icyari gitangaje ku rugendo rwa Fernandez ni uko yari mu ndege ya Lionel Messi. Amakuru avuga ko uyu perezida yayikodesheje iminsi ine ku giciro cya $ 160.000.

Messi afite iyi ndege ihenze kuva muri 2018, kuri ubu ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amadolari.

Iyo Messi atari muri Arijantine, iyi ndege ye iba iri ku kibuga cy’indege cya Rosario, ari naho yavukiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyore:Abahanga bemeje ko nta bundi buzima bubaho nyuma yo gupfa.

Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.