Cynthia ni izina rikomoka mu Gikereki ‘ Kynthia’ ku Kigirwamana ‘Artemis’ cyabaga ku musozi witwa Cynthus.
Cynthia ni izina rihabwa umwana w’umukobwa wavukiye kuri uwo musozi, hari naho usanga risobanura ukwezi cyangwa se ikigirwamana. Ryatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 19.
Bimwe mu biranga Cynthia
Ni umukobwa ukunda gutembera,yiyumvamo ubuyobozi, akoresha ubushozi bwe bwose mu kuyobora abandi.
Yibanda ku mirongo migari cyangwa ibintu byagutse utuntu duto adufata nk’utudafite akamaro.
Bitewe n’ukuntu yita cyane ku bucuruzi cyangwa ibindi byose bibasha kumwinjiriza amafaranga , Cynthia usanga atita ku mibanire n’abandi.
Akunda ubuzima busanzwe , abashaka umutuzo iyo hari icyo arimo gukora.
Akunda kurakazwa n’utuntu tudafashije maze umutima we ugakomereka cyane.