Kanye West na Kim kardashian bongeye kugaragara barikumwe i California nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze baratandukanye.
Aba bombi bahuye ubwo bari bitabiriye umukino wa Basketba waberaga muri California, aho muri uwo mukino mu bawukinaga hari harimo uwmwana wabo North West.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje aho iyi couple yakanyujijeho yongeraga guhura ihujwe n’umikino w’inoki umwana wabo akina.
Gutandukana kwa Kanye West na Kim kardashian byatewe na North West, wakoreshaga imbuga nkoranyambaga ashyigikiwe na nyina gusa se we ntiyabikozwaga bikaba byaratumye banatandukana.
North West ni umwana w’imfura wa Kim Kardashian na Kanye West akaba amaze kugira imyaka igera kuri icyenda (9) y’amavuko, kuko yasutse muri 2013.