in

“Cyane ko bo bazanakina imikino Nyafurika” Gatera Moussa utoza Gorilla Fc yagiriye inama Yamen Zelfani wa Rayon Sports nyuma yuko amakipe yabo anganyije mu mukino wa gishuti

Nyuma yuko ikipe ya Gorilla FC itozwa na Gatera Moussa, inganyije na Rayon Sports mu mukino wa gishuti, Gatera Moussa yagiriye inama umutoza Yamen Zelfani utoza Rayon Sports utegerejweho gukina imikino Nyafurika.

Gatera Moussa yavuze ko Yamen Zelfani akwiye kwita ukuntu ahagarika abakinnyi be mu kibuga doreko abenshi ari bashya kandi bakaba bafite imbaraga.

Yagize ati “Mu buryo bw’amayeri yo gukina [tactical] baracyafite ikibazo, kuko mu bijyanye n’imbaraga ntabwo ari babi. Iyo abantu badahagaze neza bakora amakosa ubundi ukabitsinda. Navuga ko umutoza akwiye gufasha abakinnyi mu buryo bwo guhagarara mu kibuga. Cyane ko bo bazanakina imikino Nyafurika. Yibande kuri ibyo wenda hari icyo byamufasha.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC itangaje inkuru itari nziza ku bakunzi ba Mukura Victory Sports

Abasore akanyamuneza ni kose: Mu buryo bw’amafoto irebere uko byari bimeze ubwo abasore b’ikipe ya APR FC bakoraga imyitozo yabo ya nyuma -AMAFOTO