in

“Cyane cyane abakora umwuga w’uburaya” RIB yasobanura icyo Kazungu Denis yagenderagaho ahitamo abo yica

Nyuma y’icyumweru Kazungu Denis atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’uko hari imirambo yatahuwe mu cyobo cyari mu nzu yabagamo, atangira gukorwaho iperereza none ubu RIB yatangaje andi makuru amwerekeyeho.

Kazungu Denis w’imyaka 34, yatawe muri yombi na RIB tariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye mu mudugudu wa Gashikiri, akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.

Nyuma y’itabwa muri yombi, hakomeje kuvugwa amakuru menshi yerekeye kuri kazungu. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko mbere y’uko Kazungu atabwa muri yombi ndetse ngo n’iyo mibiri itahurwa, nta kibazo na kimwe cy’abantu babuze cyari gihari, ariko ubu ngo nibwo barimo kugenda bagaragara.

Yagize ati “ Yarebaga abantu azi ko nta muntu bafite ubakurikirana cyane cyane abakora umwuga w’uburaya, bitewe n’uko imiryango yabo itazi amakuru yabo, cyangwa se kuko nta muntu wo mu muryango uri muri ako gace”.

“Urebye uko agaragara inyuma, Kazungu ni umuntu wahoraga agaragara neza, yambara neza, akavuga ko akora ‘bizinesi ‘, ibyo bikaba byaratumye bigora abo yishe ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kumenya uwo ari we”.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda! Umwana w’imyaka 9 witwa Chance yakuwemo amaso na Pasiteri washakaga kumukuramo amadayimoni

Umuvugo – Uwo Muntu Uhora Ubabaza by Mizero Lambert