Zinedine Zidani wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru mu gihe yawukinaga ndetse nyuma akaza kuba umutoza nabyo bikamuhira benshi bakunze kwibaza impamvu yatumye akubita umutwe mugenzi we Matterz mu gikombe cy’Isi bikababera amayobera.
Ubwo iki y’igihugu y’Ubufaransa ya kinaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi n’ikipe y’igihugu cy’Ubutaliyani ubwo umukino warugeze ku munota 110 kuko iminota 90 y’umukino yo yari yarangiye ari igitego 1-1.
Maze bongeraho iminota 30 nk’uko bisanzwe maze bageze ku munota 110 nibwo Zinedine Zidane yakubise umutwe udasanzwe Matterz bimuviramo kubona ikarita itukura abantu benshi bayoberwa ibibaye mbese bagwa mu kantu bitewe n’aho iminota yarigize kandi uyu mukinnyi ikipe y’igihugu nibwo yari mukeneye cyane.
Marco Matterz yatangaje icyatumye Zidane amakubita umutwe uteye ubwoba mu gatuza mu magambo ye yagize ati:” Yambwiye ko ari bumpe umupira we yari yambaye umukino nurangira nange nahise mubwira ko ntawemera ahubwo ko nahisemo mushiki we”.
Aya niyo magambo umunyabigwi Zinedine Zidane yatumye akubita umutwe Marco Matterz ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyaberaga mu gihugu cy’Ubudage mu mwaka 2006.
Uyu mukino ukaba wararangiye ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yegukanye igikombe kuri 5-3 mbibutsa ko igitego cya mbere cyatsinzwe na Zinedine Zidane ku munota wa 7 w’umukino kiza kwishyurwa na Marco Matterz ku munota wa 19.