in

Cristiano Ronardo urambiwe agatebe kabasimbura yagiranye ibiganiro n’umutoza we Eric Ten Hag

Cristiano Ronaldo yagarutse mu ikipe ya ibanzamo ya Manchester United nyuma yo kugirana ibiganiro n’umutoza w’iyi kipe Erik Ten Hag.

Ronaldo yari amaze igihe akora imyitozo wenyine kuva yirukanwa mu ikipe nyuma yo gusohoka mu kibuga ku mukino wabahuzaga na Tottenham mu cyumweru gishize.

Rutahizamu ukomoka muri Porutugali yanze ikimeze nko gusuzugurwa gukina maze habura iminota itanu arahaguruka arahaguruka yigira mu rwambariro muri Old Trafford mbere y’ifirimbi ishyira akadomo ku mikino Manchester united yatsinzemo ikipe ya Antonio Conte ibitego 2-0.

Ten Hag na Ronaldo bagiranye ibiganiro byumvikana ku mikinire ye, uyu rutahizamu watsindiye Ballon d’or inshuro eshanu ubu kwijoro ryo kuwa kane azacakirana na Sheriff Tiraspol muri Europa League.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imvamutima za Cristiano Ronaldo nyuma yo kuva mu bihano bya Ten Hag

Abanyeshuri bo mu yisumbuye bagaragaye bamansura ,dore ibyo bakorewe.