Rutahizamu w’ikipe ya Portugal na Juventus, Cristiano Ronaldo yakoze ikosa rikomeye nyuma yo gufatwa n’uburakari agata igitambaro cya kapiteni nyuma yo kwangirwa igitego ,bikarangira ikipe ye inganyije ibitego 2-2 na Serbia.
Muri uyu mukino wabereye i Belgrade,kuri uyu wa Gatandatu Cristiano Ronaldo yafashe umupira wamusanze mu rubuga rw’amahina, awutera mu izamu arobye umunyezamu Marko Dmitrović.
Myugariro wa Serbia, Stefan Mitrović, yihutiye kuwukuramo, awusubiza mu kibuga, abasifuzi bemeza ko utarenze umurongo, umukino urakomeza.
Gusa, amashusho y’ibyabaye yerekana ko umupira wari wamaze kurenga umurongo ndetse Ronaldo yagaragaje uburakari. Kubera ko nta koranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] ryari rihari, uyu rutahizamu wa Portugal yirukankiye kubwira umusifuzi wo ku ruhande ko umupira we wageze mu izamu mbere y’uko akuramo igitambaro cy’ubukapiteni akagita hasi ndetse akaba yahawe ikarita y’umuhondo.
Nyuma yaho, Ronaldo yanditse kuri Instagram ati “kuba kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Portugal ni kimwe mu byubahiro bikomeye kandi bidasanzwe mu buzima bwanjye.”
Yakomeje agira ati “Ntanga kandi nzakomeza gutanga ibyanjye byose ku gihugu, ibyo ntibizahinduka. Gusa hari ibihe bigoranye kubyihanganira, by’umwihariko iyo twumva ko igihugu cyose kibabajwe. Reka turebe imbere, amahirwe kuri Portugal.”