in ,

Cristiano Ronaldo yafashe icyemezo cye cyanyuma ku kazoza ke(Iyumvire)

Hashize iminsi igera kuri 23 umusore Cristiano yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye ko ashobora kuva mu ikipe ya Real Madrid cyane cyane ikinyamakuru cy’iwabo muri Portugali A Bola, uyu musore ntiyagize byinshi atangaza kuri iyi nkuru gusa ikizwi nuko yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ya Real madrid, ndetse icyo ibiganiro byatanze kikaba cyamenyekanye muri iki gitondo.

Nyuma y’ibiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye n’muyobozi w’ikipe ya Real Madrid Florentino Perez, nkuko tubikesha inkuru izindukiye ku kinyamakuru Marca cyo muri Espagne, uyu musore yahisemo gukomeza gukinira ikipe ya Real Madrid, nyuma yuko ikipe yemeye kuzishyura ibyo azasabwa byose n’ubutabera naramuka ahamijwe icyaha cyo kunyereza imisoro, ndetse hakaba hatangiye kwiga ku ivugururwa ry’amasezerano ye muri iyi kipe kugirango habe haba impinduka ku mushahara we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva uburyo uyu musore ahoreye Chris Brown mu rukundo bigatera Karrueche kongera kurira

Reba agashya umuhanzi The Ben yakoreye abari bitabiriye igitaramo cye i Ottawa (videwo)