in ,

Umva uburyo uyu musore ahoreye Chris Brown mu rukundo bigatera Karrueche kongera kurira

Abakurikiranira hafi umuziki wa Chris Brown ntabwo bashidikanya  ko yatangiye gucumbagira mu rugendo rw’umuziki bitewe n’urukundo yahaye Karrueche ntirwamugarukira.

Ibi babivuga bakurikije uburyo uyu musore yasirisimbye inyuma y’uyu munyamideli amusaba ko yakongera kumugarukira nyuma yuko byari bimaze gutahurwa ko Chris yabyaye umwana hanze gusa Karrueche Tran ahitamo kurusha ararumira amubwira ko bidashoboka.

Ntabwo Chris yigeze acika intege kuko ku bibuka bwa nyuma uyu musore yereka Chris Brown ko amwifuza ni igihe yamusanze mu kabyiniro i Las vegas yashaka kumwegera ngo amuvugishe uyu mukobwa akanga akamuhunga kugeza ubwo Chris yamukurikiye ku ngufu agatangirwa n’abarinzi ba Karrueche.

 

Nyuma yo kurisha umutima Chris Brown gutyo,Uyu mukobwa yaje guharira umutima we,umwe mu bagize itsinda Migos witwa Quavo

Ntabwo Quavo na Tran bari bamaranye igihe kirenze amezi abiri none ubu amakuru dukesha ibinyamakuru birimo MTO na SOhh arahamya ko Quavo yamaze kubwira karrueche ko basubika urugendo rw’urukundo bari bafatanyije nyamara Karrueche yari abyishimiye cyane ndetse yari yaratangiye gutukana n’umuhanzikazi Cardi B bapfa Quavo.

Mu gihe Karrueche yumvaga amaze kubona uzamuhoza amarira yatewe na Chris,byabaye byabindi ngo usiga ugusanga ugasanga uguhunga ,Quavo yanyarukiye kuri Snapchat maze agira ati”New b*tch Alert ” ubu MTo iravuga ko uyu mukobwa yongeye kugira intimba y’igihe yataye yiruka kuri Quavo ndetse bishobora no kumutera kwicuza impamvu yarishije Chris umutima.

Quavo_DroppedKae1

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ifoto Miss Mutesi Aurore yishyiriye hanze igatera abantu kuvuga ko agiye kurushinga n’umukunzi we Egide mu ibanga.

Cristiano Ronaldo yafashe icyemezo cye cyanyuma ku kazoza ke(Iyumvire)