Nyuma y’ibihe bikomeye cyane ikipe ya Fc Barcelona ikomeje gucamo akenshi byatewe n’ubuyobozi bwa Jose Maria Bartolomeu bwagaragaje intege nke mu micungire n’imigurire y’abakinnyi, kurubu abakinnyi bakomeye b’iyi kipe yaba abayirimo n’abayinyuzemo bose bari kubona nta kazoza ikipe yabo iri kubereka bitewe n’uku guhuzagurika, akaba arinayo mpamvu Cristiano Ronaldo yafashe umwanya we akihanganisha Lionel Messi kubiri kubabaho byose.
Nkuko ikinyamakuru Don Balon cyabyanditse uyu musore Cristiano Ronaldo icyatumye agira icyo yibwirira Messi, yabonye akaga gakomeye ikipe ye y’igihugu irimo bishobora kuzayiviramo no kutitabira igikombe cy’isi akubitiyeho n’ibibazo biri mu ikipe ya Fc Barcelona, uyu munya portugali ngo bikaba bivugwa ko yamuhamagaye maze amubwira gukomera no kugerageza kwitanga uko ashoboye kugirango ibibazo arimo yaab nk’umukinnyi ku giti cye ndetse no ku makipe akinira arebe uko yazabyitwaramo kigabo kugirango akomeze ashimangire ubushongore n’ubukaka bwe. ibi bikaba byongeye gushimangira ko nubwo aba basore bafatwa nk’abahanganira uduhigo n’ibikombe nyamara ari n’inshuti.