in ,

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bombi bari mu mazi abira nyuma y’igihe ari abami (Impamvu)

Mu gihe Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bategerejwe muri saison nshya,bo baafite urugamba bagomba kubanza kurwana byaba byiza bakarurwana saison itaratangira neza ngo bayitwaremo neza.

Aba basore bombi bahuje ibibazo n’urukiko rwo mu gihugu cya Espanye kubera kunyereza imisoro.Lionel Messi we umaze imyaka akurikiranwa ho icyo cyaha yaje kugihamwa we na se umubyara akatirwa imyaka 2 ariko muri icyo gihugu imyaka 2 ntago bayifungwa ahubwo bishyura izahabu.

Cristiano Ronaldo we nta gihe gishize ashinjwe icyo cyaha bikanamuteranya bikomeye n’ikipe ye ya Real Madrid aho akekwa kunyereza miliyoni 14 z’ama euro nubwo ataragihamwa nyamara nawe ntago yorohewe.

Aba basore bakaba bazahura mu gikombe cya Supercup  mu kwezi kwa 8 ubwoFC Barcelone na Real Madrid bazafungura saison nshya mu gihugu cya Espanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Arsenal igiye kwibikaho abakinnyi 2 bakomeye kw’Isi

Diego Maradona agiye gufungwa ubutazavamo (Impamvu)