Cristiano Ronaldo muri iyi minsi ntari gutanga umusaruro nkuko yari yarabimenyereje abafana ba Real Madrid aho kuva Season yatangira amaze gutsinda ibitego bine gusa, uyu musore rero akaba yatangajeko akeneye abanzi be kugirango yongere kwitwara neza.

Mu kiganiro yagiranye na CoachMag, Cristiano yagize ati :”Ugomba gukoresha urwango rw’abantu bikagutera imbaraga zo gutera imbere. Muri iki gihe nkeneye abanzi banjye, bamfashije kugera kubyo nagezeho byose.”
Ronaldo akaba yongeye ko nta mukinnyi n’umwe yigeze ageregeza kwigana mu buzima bwe gusa ariko ngo iyo yarebaga Figo na Rui Costa akareba urwego bakinaho yumva nawe ashaka kuzakina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.