Ikipe ya Manchester united na Manchester City kuri uyu mugoroba zakinaga umukino mu irushanwa ry’igikombe cya League cup gusa nyuma yuko abasore ba Mourinho bihoreye basezerera Manchester City muri iri rushanwa,abafana bo ntibaje kubyihanganira kuko bakoze amahano ashobora no kuzabaviramo guhanwa by’intangarugero.
Ubwo umukino warangiraga abafana b’ikipe ya Manchester City kubera uburakari bw’insinzwi na mukeba bagiye mubwiherero bwa Stade ya Old trafford barabwangiza kuburyo ndengakamere bigeraho hitabazwa Police kugirango ize kuvana abo bafana aho ngaho.
Amafoto:

