in

Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira nyuma y’ibyo yakoreye umufana we

Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, agiye kuburanishwa na FA nyuma y’amashusho yagaraye ye ari kumena telefone y’umufana washakaga kumufotora.

Ibi byabaye muri Mata nyuma y’umukino Manchester United yatsindwagamo na Everton igitego kimwe ku busa.

Nyuma yo gukora aya mahano Polisi yaramuburiye nuko maze na we asaba imbabazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye.

Ati: “Ndashaka gusaba imbabazi kubera uburakari bwanjye, kandi niba bishoboka, ndashaka gutumira uyu mufana kureba umukino kuri Old Trafford nk’ikimenyetso cyo kwiyunga n’ubunyamwunga.”

Biteganyijwe ko hagiye kuba urubanza ngo bimenyekane niba Ronaldo yemera icyo kirego cyangwa atacyemera.

Uyu Rutahizamu nahamwa n’icyaha ashobora guhabwa ibihano birimo guhagarikwau imikino cyangwa kuburirwa.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Abanyamakuru ba Radio Rwanda basabye ko bakwiye guhabwa inzoga ku kazi kubera impamvu 5 zisekeje bavuze

Video: abakinnyi 25 bagiye kwinjira mu mavubi 3 ni abazungu baturuka Barcelona