in

Clarisse Karasira yeruye avuga ko indirimbo ya Nel Ngabo yamurijijije | Menya impamvu (Inkuru irambuye)

Umuhanzikazi Clarisse Karasira kuri ubu urimo kubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye kubana n’umugabo we, yatangaje ko indirimbo Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman ari imw mu ndirimbo nke yarebye ikamuriza bitewe n’ubutumwa burimo. Ibi Clarisse Karasira yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

Clarisse Karasira yagize ati #Muzadukumbura ni INDIRIMBO iri muri nke naba nararebye nkarira. Guhanga biratuvuna, bikaduhenda, Kandi ni umuhamagaro udasanzwe. Abahanzi ni imboni zabo bahangira. Bityo, baba bakwiye kubahwa, gushyigikirwa ndetse no gushimirwa bariho. Iyi ndirimbo yigishe abagafashije abahanzi bakirengagiza nkana, abaca intege abahanzi, cyangwa bakababwira amagambo atesha agaciro uyu mwuga.  Indirimbo Kandi icyebure abahanzi basebya uyu mwuga binyuze mu mihangire idahwitse cyangwa imyitwarire itaboneye. Mwakoze cyane @nelngabo @fireman_vayo Guhanga INDIRIMBO ikomeye nkiyi @kinamusic_record muri inkingi @clementishimwe mwakoze cyane. Komeza uruhuke neza dear Jaypolly”.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by Clarisse Karasira (@karasiraclarisse)

Umuhanzikazi Clarisse Karasira

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo y’umunsi: Amashusho y’umugore uri kugumura abandi bagore kwizirika uyu mwaka !

Intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Sam Karenzi na Munyakazi Sadate !