in , ,

Clapton Kibonge abaye icyamamare! Reba video ye iri gucicikana hirya no hino kwisi

Ubwo ikipe ya Liverpool Fc na Manchester United zo mu bwongereza zakinaga umukino wa championa tariki ya 24 zukwa cumi 2021, umukino ukaza kurangira Liverpool inyagiye Manchester United ibitego 5-0,  Umunyarwenya wa hano mu Rwanda witwa Clapton Kibonge unafana iyi kipe ya Manchester United yafashe video ubwo uyu mukino waruri kuba yerekana muburyo busekeje uko abafana ba Manchester United bari bari kureba uwo mukino bafite ubwoba ndetse n’ikimwaro bitewe n’ukuntu batsindwaga umusubirizo.

Icyo gihe iyo video yarakunzwe cyane ndetse irasakara hano mu Rwanda kumbuga nkoranyambaga nka WhatsAp ndetse na twitter. Kurubu iyi video ikaba yamaze gusakara amahanga aho ibitangazamakuru bikomeye ndetse nabantu batandukanye hanze yu Rwanda bari kuyifashisha cyane cyane iyo Machester United iri gukina ari gukina ariko itari kwitwara neza.

Kuruyu wa gatandatu tariki ya 6-11-2021 ubwo Machester United yahuraga na Manchester City mu mukino wa championa yabongereza, Manchester united yaje gutsindwa ibitego 2-0. Iyi video ya Clapton yakomeje kwifashishwa kuri twitter n’abantu ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye muburyo bwo guserereza abafana ba Manchester United.

https://twitter.com/TrollFootball/status/1456974879299751937?s=20

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mwana wigana Ndahiro Valens Papy noneho dore ibyo amukoreye, na we byagukora ku mutima (Video)

Abantu bakomeje gutangarira amashusho y’umunyarwenya Eric Omondi yigaragura mubyondo (Video)