in ,

Chriss Eazy yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Rukundo Christian wamamaye ku izina rya Chriss Eazy yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Chriss Eazy yagize ati:” Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mbifata nk’amahirwe kuri twe urubyiruko yo kumenye amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, n’uburyo bwo kwirinda icyadushora mu macakubiri n’ivangura rishingiye ku moko hagati yacu.

Kwibuka bigomba kubaho kuko byongera ku twibutsa ishusho nyayo n’ingaruka za Jenoside.
Ndakangurira urubyiruko n’Abanyarwanda bose muri rusange kwitwararika, no guha agaciro ibi ibihe turimo”.

Ubu n’ubutumwa Chriss Eazy yageneye urubyiruko arugira inama yo guha agaciro amateka mabi yaranze igihugu ndetse no kwirinda amacakubiri uyu muhanzi yasoje agira ati:” Twibuke Twiyubaka”.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ababyeyi gusa: Dore imyambaro myiza umugore utwite akwiye kwambara itamubangamiye

Wareka itabi ukarya intoryi! Menya isano rikomeye intoryi zifitanye n’itabi ku buryo byose ari nko kunywa itabi