in

Chris Eazy ntabwo yigeze ataramira abari bitabiriye igitaramo cy’imideri cya Bianca Baby kubera impamvu ikomeye

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda, Chris Eazy ntabwo yaraye aririmbye mu gitaramo k’imideli cya Bianca Fashion Hub cyateguwe n’umunyamakurukazi Bianca Baby.

Chris Eazy yari ari ku rutonde rw’abahanzi bari kuririmba mu gitaramo cya Bianca Fashion Hub, gusa uyu muhanzi ntabwo yigeze aboneka ngo ataramire abari baje kwihera amaso imideli.

Impamvu nyamukuru yatumye uyu muhanzi adataramira abari bitabiriye iki gitaramo ni uko cyahuriranye n’ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwa Yanga witabye Imana.

Bianca Baby Fashion Hub yahuriranye n’umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Yanga witabye Imana bikaba byatumye uyu muhanzi ataboneka.

Chris Eazy yari yitabiriye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Yanga witabye Imana muri iki cyumweru

Chris Eazy yari yitabiriye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Yanga mukuru wa Junior Giti akaba n’ureberera inyungu (Manager) Chris Eazy mu muziki.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu banyamakuru bakunzwe mu Rwanda yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Amakuru atari meza ku muhanzi Diamond Platinumz