in

Chiffa Marty wahoze ari umukunzi wa Yvan Buravani bwa mbere yagaragaje umusore yemereye ko azabera umugore – AMAFOTO

Chiffa Marty wahoze ari umukunzi wa Yvan Buravan, nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo muri Mata uyu mwaka, bwa mbere yagaragaje umusore yemereye ko azabera umugore.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Chiffa yashyize hanze amafoto agaragara nk’uri mu biruhuko mu Rwanda ari kumwe n’umusore witwa Bendero, uheruka kumwambika impeta. Uyu mukobwa nta yandi magambo menshi yakurikije aya mafoto. Uyu musore bakundana bivugwa ko atuye mu Bwongereza.

Muri Mata, Chiffa Marty binyuze kuri Snapchat yashyize hanze amashusho agaragaza ko yishimiye ibihe arimo n’umukunzi we mushya wamusabye kuzamubera umugore undi na we akabyemera.

Mu butumwa yasangije abamukurikira yashimiye Imana imuhaye umugabo yishimira kumubona iruhande rwe.

Icyo gihe, ntiyashatse kugaragaza isura y’uyu musore yihebeye nyuma ya Yvan Buravan bakundanaga witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Chiffa Marty yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, uyu akaba yaragarutsweho cyane nk’uwari umukunzi we. Ni umukobwa usanzwe atuye i Burayi ariko wari i Kigali mu gihe cyo guherekeza mu cyubahiro uwari umukunzi we.

Kuva uyu muhanzi yakwitaba Imana, abakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga bakunze kubona ubutumwa bw’agahinda yakundaga gutambutsa bugaragaraza ko yashegeshwe bikomeye n’urupfu rwe. Gusa mu mwaka ushize atangira kugaragaza ko yiteguye kongera gukundana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange yafashije bagenzi be kwitwara neza mu mukino wa Europe Conference League

Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Djihad BIZIMANA yatsindiwe imbere y’abafana bayo muri Ukraine mu mukino wa Uefa Europe League