Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yatangiye neza irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup), nyuma yo gutsinda Los Angeles FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 2-0, mu mukino wa mbere w’itsinda D wakinwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2025 kuri sitade ya Mercedes-Benz.
Chelsea yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru, ikihariye umukino n’umupira w’amaboko ariko ab’inyuma ba Los Angeles FC barimo na Hugo Lloris bahagarara neza. Ku munota wa 34, Nicholas Jackson yahaye umupira mwiza Pedro Neto, nawe acenga myugariro ahita atsinda igitego cya mbere cy’iyi kipe yo mu Bwongereza.
Los Angeles FC yahise ikora impinduka, David Martinez asimbura Nathan Ordaz, ariko igice cya mbere kirangira nta cyo byatanze. Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka harimo kwinjira kwa Olivier Giroud ku ruhande rwa LA FC ndetse na Enzo Fernandez ku ruhande rwa Chelsea.
Chelsea yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 80 gitsinzwe na Enzo Fernandes ku mupira wa Liam Delap, umukinnyi mushya w’iyi kipe. Umukino warangiye Chelsea iyoboye itsinda D n’amanota atatu.
Mu yindi mikino iteganyijwe, Boca Juniors izahura na Benfica mu itsinda C, Flamengo ikine na Esperance mu itsinda D, Fluminense ikine na Borussia Dortmund mu itsinda F naho River Plate ihure na Urawa Red Diamonds mu itsinda E.