in

Chelsea yamaze gushyirwa ku isoko, umukire arashakamo akayabo.

Umuherwe wo mu Burusiya uri mu bakomeye mu buyobozi bw’imbere mu Burusiya Roman Abramovic yatangiye kwakira ibiciro bigiye bitandukanye.

Uyu muherwe wo mu Burusiya akaba yaraguze ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2003, kubera igitutu yashyizweho akaba yaratangiye kugurisha bimwe mu bice bigiye bigize ikipe ya Chelsea.

Abramovic amakuru dukesha the telegraph akaba avuga ko yitegura kwakira ibiciro bigiye bitandukanye by’abashaka kugura iyi kipe, ndetse n’abandi bakorana ubucuruzi bakaba bizera ko atazazanamo amananiza.

Mu minsi yashyize hakaba haragaragaye amakuru avuga ko Chelsea bashatse kuyigura miliyari 2 na miliyoni 200 z’amapawundi, gusa ayo akaba yaratewe utwatsi hakibona.

Ndetse kandi Roman Abramovic akabaatari ukugurisha Chelsea gusa kuko abubwo ashaka no kugurisha inzu y’akataraboneka afite mu mujyi wa London mu gace ka Kensington palace garden.

Ibi bibazo bikaba bitareba Roman Abramovic gusa kuko n’umuherwe wa Everton nawe ukomoka mu Burusiya ariwe Alsher Usmanov akaba nawe atorohewe.

Abramovic agihe yabazwaga icyo abivuga ho yasubije umunyamakuru ko Atari umunyapolitike ndetse ko atigeze yifuza intambara na rimwe ndetse ko ibiri kuba nawe bimuteye guhangayika.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wagaragaye abyina mu bukwe yabwije ukuri abamusetse. Video

Umuhanzikazi Bwiza umuziki utangiye kumusekera, Ish Kevin yatashye amaramasa.