in

Chelsea igiye kugarura umutoza ufite amateka akomeye muri iyi kipe

 

Ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza mu cyiciro cya mbere iherutse kwirukana umutoza wayo Graham Potter kubera umusaruro utari mwiza ubu iri mubiganiro n’umutoza wayibayemo ari umukinnyi ndetse nyuma akaza no kuyitoza.

Chelsea abakunzi bayo bakunze kwita the blues nk’akazina kakabyiniriro irashaka cyane umutoza Frank Lampard wayigiriyemo ibihe byiza cyane mu gihe yacongaga ruhago dore ko yakoreyemo amateka menshi mu ikipe ya Chelsea.

Frank Lampard uri kwifuzwa cyane na Chelsea mu mwaka wa 2019 yagizwe umutoza mukuru wa the blues gusa ntago yarambyemo dore ko yamazemo amezi 18 gusa bisobanuye ko yamazemo umwaka n’amezi atandatu muri iyi kipe maze iramwirukana.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea itari kwitwara neza muri shampiyona bugeze kure ibiganiro hagati yabwo n’umutoza Frank Lampard isaha n’isaha abakunzi ba the blues bashobora kumva inkuru nziza ivuga ko uyu mutoza yamaze kuba uwa Chelsea.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kuvunika urutirigongo, Dj Brianne uzwiho gutuka abagabo yagaragaye ari kubyina ndetse anavanga imiziki

Benshi mumubona mutamuzi: Dore wa mugore ugaragara ku gakingirizo ka ‘Lifeguard’ gakoreshwa n’abatari bake mu Rwanda (AMAFOTO)