ChatGPT yavuguruye imikorere yayo ku buryo ubu umuntu uzajya ayisaba amakuru runaka, izajya ishakisha ibigezweho kuri internet ikabona kumusubiza. Ubusanzwe, iyo umuntu yasabaga amakuru ChatGPT yifashishaga ibyo yabitse bya mbere ya Nzeri 2021.
Izi mpinduka zisobanuye ko abantu bakoresha ChatGPT bishyura, bazajya bayibaza ibibazo ku bintu bigezweho, bakabona amakuru ya nyayo.
Ubu buryo mu minsi iri imbere buzafungurirwa abakoresha iri koranabuhanga bose.
Muri iki Cyumweru, OpenAI igenzura ChatGPT yatangaje ko igiye kuzajya ifasha abantu ku buryo bazajya bayihereza ijwi, nayo ikasubiza, bakagirana ikiganiro.