in

Champion’s league Liverpool FC na Real Madrid: Dore aho ihangana ry’ibigugu ryatangiriye mbere yuko byongera gucakirana

Liverpool FC na Real Madrid ni amakipe abiri afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku isi. Imikino bahuriyemo mu marushanwa ya UEFA Champions League yaranzwe n’ubushyamirane bukomeye, buri mukino ukandikwa mu mateka y’umupira w’amaguru.

 

Ibi byose byatangiye mu mwaka wa 1981, ubwo bahuriraga muri finale ya European Cup i Paris. Liverpool yatsinze Real Madrid igitego 1-0, ku gitego cyatsinzwe na Alan Kennedy, ihesha Liverpool igikombe cya gatatu cya Champions League. Nyuma y’imyaka myinshi, mu 2009, Liverpool yongeye gutsinda Real Madrid ibitego 5-0 mu mikino yombi yo mu cyiciro cya Round of 16.

 

Ariko Real Madrid yakomeje kugaragaza ko ari ikipe idacika intege. Muri finale ya 2018 i Kyiv, Real Madrid yatsinze Liverpool 3-1, ku gitego cya Gareth Bale cy’amateka na makosa ya Loris Karius. Mu mwaka wa 2022, Real Madrid yongeye gutsinda Liverpool 1-0 muri finale i Paris, ku gitego cya Vinícius Júnior.

 

Ubushyamirane bw’aya makipe ni urugendo rw’ububabare, ishyaka, n’ibyishimo, buri mukino uba amahirwe yo kwandika amateka mashya.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Baltasar Engonga yahanaguweho icyaha cyo gusambanya abagore

Impanga z’Abasifuzi b’Abanyarwandakazi zanditse amateka akomeye muri Afurika