Ni izina risobanura umuntu w’imico myiza kandi ukundwa rihabwa umwana w’umuhungu ariko hari naho uzasanga iri zina risobanura umuyobozi.
Bandika Cedric mu Cyongereza na Cédric mu Gifaransa. Ni izina ryahimbwe na Walter Scott mu 1819 mu gitabo yise “Ivanhoe” umuntu yavugaga muri icyo gitabo witwa Rothewood.
Yarihimbye arikomoye ku mwami Cerdic mu kinyejana cya 6 n’umwami watwaraga abaturage bari batuye mu Bwongereza biganjemo Abadage hagati y’umwaka wa 519 na 534.
Bimwe mu biranga Cedric
Cedric ni umuntu uharanira kuba mu b’imbere , ukunda umurimo kandi akagera ku iterambere.
Nubwo akunda akazi ntashobora kubura akanya ko kwiyitaho ndetse no gusabana n’inshuti ze.
Cedric azi ubwenge, yiyitaho ku bijyanye n’isuku agahora akeye kandi yumva yifitiye icyizere igihe cyose.
Cedric ahora ashakisha kunguka ibintu bishya kandi ku kintu kimubayeho cyose aravuga. Cedric arakundwa cyane ariko we abanza gushishoza mbere yo guhitamo inshuti na mbere yo gusabana n’abandi abanza kumenya abo aribo neza.
Bamwe mu bantu bakomeye babayeho bitwa iri zina, harimo Cedric Belfrage ni umwanditsi w’Umwongereza wo 1904–1990
biranunguye kbs kuko tsanze aribyo 2
wooow kbx