in

CECAFA: Amavubi yatangiye anyagirwa

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, y’abatarengeje imyaka 15 yatangiye imikino ya CECAFA iri kubera muri Uganda inyangirwa ibitego 3-0 na Zanzibar U15.

Amavubi U15 yahagurutse ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali ku itariki 03 Ugushyingo saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 z’umugoroba igera Kampala saa moya n’iminota 30.

Kuri icyi Cyumweru tariki 05 nibwo yatangiye ikina umukino wa mbere.

Izi ngimbi zitozwa na Habimana Sosithene zakinaga na Zanzibar U15 mu itsinda B maze, Amavubi atsindwa ibitego 3-0.

Ibitego bya Zanzibar U15 byatinzwe na
Mwinyi Hassan ku munota wa 12′, Mohammed Nassor ku munota wa 86′
na Lukman Omar ku munota wa 89.

Ikipe y’Igihugu iri mu Itsinda B hamwe na Zanzibar, Tanzania na Somalia.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marira menshi Shaddyboo yagaragaje agahinda yatewe n’inkundo z’iki gihe nyuma yaho umusore bakundanaga yabonye icyo yashakaga agahita yigendera

Umugore w’imyaka 26 umaze kubyara abana 22 yatangaje abana yifuza kuzabyara, kandi ngo ntateze kurekera atabagezeho