in

Casimiro wa Manchester United ibyishimo ni byose nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere mu Bwongereza

Umukinnyi ukina umupira w’amaguru wabigize umwuga ukomoka muri Burezile ukina nk’umukinnyi wo hagati ukinira ikipe ya Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu ya Berezile Carlos Henrique Casimiro azwi cyane nkumwe mu bakinnyi bakina hagati.

Uyu musore yaje mu ikipe ya Manchester United avuye mu kipe ya Real Madrid yandikiyemo amateko dore ko yatwaranye nayo ibikombe byinshi bya Shampiyona ndetse n’ibya Champions League dore ko hari n’ubwo baciye agahigo ko kuyitwara bikurikiranya.

Gusa kuva yaza muri Man u ibintu ntibiragenda neza kuko ihora mu bibazo dore ko na muganzi we bakinanye muri Real Madrid Cristiano Ronaldo yaje asanga ibibazo bimwugarije.

Muri weekend ishize ikipe ya Manchester United yakinaga n’ikipe ya Chelsea maze uyu musore aza gufasha ikipe ye ya Manchester United kubona inota 1 kuko niwe watsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 4 w’inyongera ubwo ni uwa 94 biza kurangira banganyije 1-1. Iki gitego cyaricyo gitego cye cya mbere atsinze muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’Ubwongereza

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Haaland ari gushinjwa kwitura inabi ikipe ya mureze ubu ku mugoroba hategerejwe niba ari bwangere ku bikora

Hamenyekanye bimwe mu byibwe muri IPRC Kigali