in

CAF yiziritse kuri Rayon Sport na APR FC ibishya ibirori

Mu gihe icyizere cyari cyose ko Rayon Sports na APR FC zizakirira imikino Nyafurika kuri Kigali Pelé Stadium, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamaze kumenyesha aya makipe ko bidashoboka.

Ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ubwo APR FC yasezereraga Gaadiidka FC yo muri Somalia, umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, yari yizeye ko n’ijonjora rya 2 ariko bizagenda.

Si ibyo gusa kuko na Al Merrikh yo mu Misiri irimo yakirira imikino yayo mu Rwanda, yari yizeye ko Young Africans yo muri Tanzania bazahura mu ijonjora rya 2 rya CAF Champions League bazakinira kuri iki kibuga, ni mu gihe na Rayon Sports yateganyaga kuzahakirira Al Hilal Benghazi yo muri Libya.

Mu mpera z’icyumweru gishize, CAF yasohoye itangazo rivuga ko imikino ya kabiri y’Amajonjora y’Imikino Nyafurika izakinirwa ku bibuga byemewe na CAF kwakira imikino mpuzamahanga.

Ku bihugu bitabifite, bifite uburenganzira bwo kujya gutira ibibuga mu kindi gihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda bagaragaje ko Stade Huye ari yo yonyine yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

Ibi bivuze ko tariki ya 16 Nzeri 2023, Al Merrikh izahakirira Yanga yo muri Tanzania, bukeye bwaho tariki ya 17 Nzeri 2023 APR FC ikahakirira Pyramids FC yo mu Misiri.

Tariki ya 29 Nzeri Rayon izahakirira Al Hilal Benghazi mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup kuko ubanza uzabera muri Libya

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyarugenge: Umusore witwa Mafuri wari igisambo ruharwa yapfiriye imbere y’umuryango w’inzu ubwo yari agiye kwerekana ibyo yibye

Nyuma yo kubatsindira mu kibuga banabakubitiye hanze y’ikibuga! Abafana ba Arsenal bakubise ibipfunsi abafana ba Manchester united amasura arahindana -Videwo