in

CAF Champions League: APR FC inganyije na Pyramids FC mu mukino w’ijonjora rya kabiri

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024, APR FC yanganyije na Pyramids FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, wabereye kuri Sitade Amahoro i Kigali.

Nubwo umukino watangiraga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abafana ba APR FC batangiye kugera kuri Sitade Amahoro kuva mu masaha ya saa sita z’amanywa, bagategereje kwinjira muri sitade. Ku isaha ya saa saba z’amanywa, abafana bari batangiye kwinjira buhoro buhoro, ari nako urujya n’uruza rw’abafana rwiyongeraga mbere y’uko umukino utangira.

Umusifuzi wo muri Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea, niwe watangije umukino ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, APR FC yihagararaho ariko Pyramids FC ikomeza kugaragaza ko ariyo ifite umupira cyane, by’umwihariko mu kibuga hagati.

Nubwo Pyramids FC yari ifite umupira cyane, APR FC yatangiye gukina neza mu minota 20 y’igice cya mbere, ishaka uburyo bwo gutsinda. Ku munota wa 21, Ruboneka Jean Bosco yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu rya Pyramids ariko umuzamu Ahmed Elshenawi awukuramo neza. Uretse ubwo buryo, Yussif Dauda wa APR FC nawe ku munota wa 35 yagerageje gutungura ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu.

Pyramids FC nayo yabonye uburyo bwiza ku munota wa 16, ubwo umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila, yananiwe gufata umupira wakubiswe na Karim Hafez, usanga Fiston Kalala Mayele ahagaze neza imbere y’izamu ariko ntibyakunda kuwusonga neza mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atabashije kubona igitego, nubwo uburyo bwo gutsinda bwari bwabonetse ku mpande zombi.

Igice cya kabiri gitangiye, APR FC yahise ishyira igitutu kuri Pyramids FC. Ku munota wa 50, Lamine Bah yacenze abakinnyi ba Pyramids mu rubuga rw’amahina, agerageza kugarura umupira ngo abandi bakinnyi bawukorereho, ariko Mohamed Chibi wa Pyramids yihindukiza umupira awutsinda mu izamu rye, APR FC ibona igitego cyitsinzwe.

Nyuma yo gutsindwa, Pyramids FC yahise itangira gusatira APR FC mu buryo bukomeye ishaka kwishyura. Ku munota wa 66, umutoza wa Pyramids, Krunoslav Jurčić, yakoze impinduka akuramo Ramadan Sobhi ashyiramo Mohamed Reda. Nta minota myinshi ishize, umutoza wa APR FC, Darko Novic, nawe yakoze impinduka akuramo Taddeo Lwanga, ashyiramo myugariro Aliou Souané wakinnye mu kibuga hagati kugira ngo arusheho gufasha ikipe kugarira.

APR FC yakomeje kwihagararaho kugeza ku munota wa 83, ubwo Pyramids yabonye koruneri, Kalala Fiston Mayele atsinda igitego cy’umutwe, biba 1-1.

Umukino warangiye APR FC na Pyramids FC zinganyije igitego 1-1. Ibi biha amahirwe Pyramids FC kuko ifite igitego cyo hanze, bityo APR FC izaba isabwa gutsinda mu mukino wo kwishyura utegerejwe tariki ya 21 Nzeri 2024 uzabera mu Misiri kugira ngo yikomereze mu kindi cyiciro.

Iki gitego cyo hanze kiraha Pyramids FC amahirwe akomeye kuko inganyije na APR FC 0-0 mu mukino wo kwishyura, APR FC yahita isezererwa.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya APR FC imbere y’abafana bayo inaniwe kubona impamba izitwaza yerekeje mu Misiri

Yaba iguye ahashashe! Uwayezu Jean Fidèle yaba abonye umusimbura mwiza