Isimbi Yvonne Noeline wigeze kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, avuga ko kuba yakoresha igitsina cye yinjiza amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo kuko nacyo ari kimwe mu bigize ibice by’umubiri w’umuntu.
Mu kiganiro na ISIMBI, Isimbi Noeline yavuze ko akina izi filime z’urukozasoni ariko mu buryo bworoheje.
Ati”Sinavuga ko nkina purono(filime z’urukozasoni) mu buryo bweruye ariko ni rwo rwego nabishyiramo, ni nka purono yoroshye, nkoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nsa nk’urimo gukina purono, ni ibintu nk’ibyo.”
Akomeza avuga ko nta kibazo na kimwe abona kuba yaba akoresha umubiri we ashaka amafaranga kuko igitsina ni kimwe mu bigize umubiri w’umuntu.
Ati”None se ni inde utazi igitsina? Buri wese aragifite, buri wese aracyizi, ntabwo rero njyewe wambwira ngo igitsina ibiki n’ibiki ntabwo nabyumva. Igitsina ntabwo kiri ku mubiri wacu? Ugikoresheje kikakwinjiriza ikibazo kiri he?”
“Niba amaboko uyakoresha ukaba umunyamabanga w’umuntu izo ntoki utazifite nakugira umunyamabanga wanjye gute? Igitsina se ntikiri ku mubiri wacu? Niba kikwinjiriza ni ubucuruzi nk’ibindi, kiranyinjriiza, abakinnyi ba purono batsindira n’ibihembo n’abakinnyi nk’abandi.”
Avuga ko nta pfunwe na rimwe ashobora kugira kuko n’abiyandikisha bajya kuyareba nta soni bagira cyangwa ngo bibatere ipfunwe.
Ati”Ntabwo rero uzambwira ngo nzagira isoni cyangwa ipfunwe niba umuntu agiye kwiyandikisha(subscribe) ngo andebere igitsina, kuko se ujya kukireba niba uba wumva bidakwiye?”
Ahamya ko ntangaruka bizamugiraho kuko adateganya gushaka umugabo ndetse n’abana azabyara ngo nibakura bakabibona nabo bashobora kuzakora ibyo we atabasha kwiyumvisha.