in

Umusore yakoze agashya akodesha indege agiye kwambika impeta inkumi bahuriye kuri Facebook.

Umusore yatunguye abantu benshi ubwo yakodeshaga indege maze akajya kwambika impeta inkumi bahuriye kuri Facebook. Ubwo iyi couple yasangizaga aba bakurikira amafoto yabo buzuye umunezero, bavuze ku mateka y’urukundo rwabo, bahamya ko bize kuri kaminuza imwe ariko ngo icyabatangaje ni uko mu mwaka itatu bize muri iyo kaminuza bose bahavuye bataramenyana.

Bakomeza bavugako, byabatunguye ubwo bahuzwaga na facebook, batangira kwibwirana basanga bose bize muri kaminuza imwe.Aba bombi bavugako bahujwe n’ubutumwa umukobwa yanditse kuri facebook avugako ari umusiribateri kandi anyuzwe nabyo.

Umukobwa yagize ati “Twize muri kaminuza imwe ariko ntitwari tuziranye, twari inshuti kuri Facebook. Ku ya 15 Gashyantare 2020, yanyohereje ubutumwa nyuma yo gukora inyandiko kuri Facebook isobanura ko ndi umuseribateri ariko nyuzwe kandi ko ntazatuza kugeza mbonye igikwiye.“Ku ya 21 Gashyantare 2020, yari mugace ntuyemo ambaza niba dushobora guhura. Navuze yego twahuriye i Starbucks. Twagize ikiganiro gitangaje! kuko kuva ubwo twatangiye gukundana “

Aba bombi bakimara guhura barahuje batangira gukundana kugeza umunsi uyu musore yiyemezaga kwambika impeta ya fiyansaye uyu mukobwa, mu birori byishimiwe na benshi aho uyu musore yari yateguye indege yabatwaraga.

Umusore yakodesheje indege

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byose hanze:Isimbi Noeline ahishuye ibyo mwahishwe kuri filime z’urukozasoni akina.

Inkuru ibabaje: Big Boss mwakunze yitabye Imana||yazize iki?