in

Byiringiro League yahise aza atabanje kuramutsa madamu we ngo bamarane urukumbuzi! League akimara gusesekara i Nyarugenge yahise asanga bagenzi be ahita anakora imyitozo – AMAFOTO

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeri 2023, nibwo abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi batangiye umwiherero wo kwitegura umukino usoza mu matsinda aho u Rwanda ruzakina na Sénegal mu guhatanira kuzitabira CAN.

Rutahizamu Byiringiro Lague ubusanzwe ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden nyuma y’amasaha make asesekaye i Kigali, yahise asanga bagenzi be mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Byiringiro League ukubutse muri Sweden yari aherutse gutsinda ibitego 2 maze afasha ikipe ye yari yahawe ikarita y’umutuku ibasha gutahana inota rimwe.

Akamara kugera mu myitozo, Byiringiro League yagaragaje urwego ruri hejuru gusa nubwo umunaniro wari wose aratanga ikizere cyo kwataka Senegal.

Umukino utegerejwe kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Nzeri 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Intare y’ingore! Siperansiya yagaragaje amarangamutima mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyiramana uherutse kwitaba Imana (AMAFOTO)

Inkuru itari nziza ku bakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi: Mu gihe Amavubi ari kwitegura Senegal, umutoza wari kuzayitoza yakuyemo ake karenge